Welcome in  ASA UR-NYARUGENGE within  a Launch of Zaburi Group on 18th may 2018

Apr
8
Mon
2019
Zaburi Choir in Asa ur-nyarugenge @ Nyarugenge Campus
Apr 8 @ 9:35 am – May 18 @ 11:45 pm
Zaburi Choir  in Asa ur-nyarugenge @ Nyarugenge Campus

Welcome In Official Launch Of ZABURI Choir on 18th may , 2019 , together with Hope in Christ , levate Group and Abagenzi Choir.

At 19th may 2019 ; There is Prayer Meeting with DR. Byandaga Livingstone.

Your Invited

Friday 5:00-7:30 PM prayer meeting

Sabbath 2:00-5:30PM launch

Sunday 9:00 AM- 1:00AM prayer meeting

God bless You

Apr
19
Fri
2019
IFUNGURO RYERA @ ASA UR NYARUGENGE
Apr 19 @ 5:30 pm – Apr 20 @ 12:00 pm
IFUNGURO RYERA @ ASA UR NYARUGENGE

Ifunguro ryera ni umuhango ubaho mu itorero ry’ abadiventiste b’umunsi wa karindwi ku isi yose. Ni umwe mu mihango yera iboneka mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi. Uyu muhango watangijwe na Yesu ubwo yasangiraga nabigishwa be bwanyuma ibyo kurya bya Pasika nk’uko tubibona (Mat 26:17-25,Mar 14.12-21; Luka 22.7-14,21-23; Yoh 13.21-30).  Muri ayo masomo yose tubona uko Yesu yasangiye n’abigishwa be, mu magambo tubona mugitabo cyitwa Uwifuzwa ibihe byose ku gice cya 72, “Umuhango wa Pasika wari warashyiriweho kwibuka ugucungurwa kw’Abisiraheli bava mu bucakara bwo mu Misiri. Imana yari yarababwiye ko, buri mwaka, nk’uko abana babo bazajya bababaza ubusobanuro bw’uwo muhango, bazahora bawusubiramo. Bityo rero, kuvanwa mu buretwa kwabo gutangaje kwagombaga guhora mu ntekerezo zabo.”

 

“Umwami Yesu ijoro bamugambaniyemo yenze umutsima arawushimira, arawumanyagura aravuga ati, uyu ni umubiri wanjye ubatangiwe, mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke. N’igikombe akigenza atyo, bamaze kurya ati, iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye, mujye mukora mutya uko muzajya munyweraho kugira ngo munyibuke. Uko muzajya murya uwo mutsima mukanywera kuri icyo gikombe, muzaba mwerekana urupfu rw’Umwami Yesu kugeza aho azazira.” 1 Kor. 11:23-26.

 

Ubwo yasangiraga Pasika n’abigishwa be, Kristo yatangije umuhango wagombaga kuba urwibutso rw’igitambo cye gikomeye. Imihango ya Kiyuda yagombaga kurangira burundu. Uwo muhango Yesu yatangije wagombaga kuzubahirizwa n’abayoboke be bo mu bihugu byose ndetse bo mu bihe byose. Umuhango w’Ifunguro Ryera wabereyeho kutwibutsa igikorwa gikomeye cyo kuducungura cyakozwe binyuze mu rupfu rwa Kristo. Uyu muhango uzakomeza kuziririzwa kugeza ubwo Kristo azagaruka afite ubushobozi n’icyubahiro. Ubwo kandi ni bwo buryo umurimo we utangaje uzakomeza kuzirikanwa mu mitima yacu. Uko umuhango ukorwa utwibutsa neza uko Kristo yagenje igihe yari kumwe n’abigishwa be. “Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye. Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati, munywere kuri iki mwese, kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”

 

Uyu muhango w’ifunguro ryera utangizwa no kozanya ibirenge kubantu bose bahurira na Yesu ku meza amwe. Nubwo bose baba barahurira na Yesu ku meza amwe ariko siko baboneye. Ntabwo ari inshingano yacu yo kumenya utunganye cg udatunganye ukwiriye gusangira na Yesu ku meza amwe kuko na Yuda yemerewe gusangira n’Umwami we yendaga kugambanira. Mu muhango wo kozanya ibirenge, Kristo yari yerekanye neza ko asobanukiwe byimazeyo n’ingeso za Yuda. Yesu yaravuze ati, “Ntimuboneye mwese” (Yohana 13:11).  Yuda wagambaniye Yesu yari ahari muri uyu muhango wera. Yesu na we yamuhaye ku bishushanya umubiri we wamanyaguwe ndetse n’amaraso ye yamenetse. Yuda yumvise amagambo babwiwe ngo, “Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” Kandi ubwo Yuda yari yicaye imbere y’Umwana w’intama w’Imana, yakomeje gucura imigambi ye mibi, kandi akomeza kugundira intekerezo ze zo kwikuza(EGW, Uwifuzwa ibihe byose, Igice cya 72).

 

Yuda yabonye ko Yesu agaragaje umugambi we arumirwa ndetse agwa mu kantu, maze arahaguruka arasohoka. « Nuko Yesu aramubwira ati, icyo ukora gikore vuba. … Nuko Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro. » Kandi koko ryari ijoro kuri uwo mugambanyi ubwo yateraga umugongo Kristo akajya mu mwijima wo hanze. Mbere yuko atera iyo ntambwe, Yuda yari atararenga umupaka wo kwihana. Ariko ubwo yavaga iruhande rw’Umwami we ndetse agasiga abandi bigishwa, yari amaze guhitamo ubuheruka. Yari amaze kurenga umupaka(EGW, Uwifuzwa ibihe byose, Igice cya 72). Nubwo Yesu yari azi Yuda kuva ku ikubitiro, yogeje ibirenge bye. Bityo Yuda yari afite amahirwe yo gusabana na Kristo mu Ifunguro Ryera. Uwo Mukiza ufite kwihangana kutagereranywa yakomeje kwinginga Yuda ngo amwakire, yihane kandi yezweho ibyaha bye. Uru ni urugero rwiza kuri twe. Igihe tubona ko hari umwe muri twe wasaye mu cyaha, ntitugomba kumuhungira kure. Ntabwo dukwiriye kumutererana ngo maze ahere mu bishuko, cyangwa ngo tumusunikire mu kibuga cya Satani. Ubwo si bwo buryo Kristo yakoreshaga. Ahubwo yabonye abigishwa bari mu makosa maze aboza ibirenge, hanyuma bose barihana uretse umwe. 

 

Urugero rwa Kristo rutubuza kwitandukanya n’abandi mu gihe cy’Ifunguro Ryera. Icyakora icyaha cyakorewe mu ruhame gitera abagikoze guhezwa. Kandi Mwuka Muziranenge niko yigisha. 1 Abakorinto 5 :11. Uretse ibyo, ntawe ukwiriye kugira uwo aciraho iteka. Imana ntiyigeze ibwira abantu gutoranya abakwiriye kujya muri iyo mihango. Ubundi se ni nde ushobora gusoma umutima ? Ni nde ushobora kuvangura urukungu mu masaka ? « Nuko umuntu yinire yisuzume abone kurya kuri uwo mutsima no kunywera kuri icyo gikombe ». « Ni cyo gituma umuntu wese uzarya umutsima w’Umwami wacu, cyangwa uzanywera ku gikombe cye uko bidakwiriye, azagibwaho n’urubanza rwo gucumura ku mubiri n’amaraso by’Umwami ». « Kuko upfa kurya, akanywa atitaye ku mubiri w’Umwami, aba aririye kandi aba anywereye kwishyiraho gucirwaho iteka. » 1 Abakorinto 11 :28, 27, 29.

Iyo abizera bateranye ngo bizihize imihango y’itorero, abashyitsi bataboneshwa amaso y’abantu baba bahari. Hari igihe hashobora kubamo na Yuda mu bizera, bityo hakabamo n’abashyitsi b’umutware w’umwijima, kuko bakunze kuba hafi y’abadashaka kugengwa na Mwuka Muziranenge. Abamarayika b’Imana nabo baba bahari. Abo bashyitsi batagaragarira amaso barahaba mu mihango yose. Kristo mu buryo bwa Mwuka Muziranenge aza guhamisha ikimenyetso umuhango yatangije ubwe. Araza kugira ngo yemeze kandi yoroshye imitima y’abahari. Ntabwo yirengagiza imyifatire ndetse n’intekerezo zose zo kwicuza. Akomeza gutegereza umuntu wese ufite umutima wihana kandi umenetse. Kristo aba yiteguye ku buryo bwose kwakira uwo muntu. Kristo wogeje ibirenge bya Yuda yifuza cyane koza imitima ho ibyaha byose.

Ntihakwiriye kugira umuntu wiheza ku Ifunguro Ryera yitwaje ko hashobora kuba harimo abantu abona ko badatunganye. Buri mwigishwa ahamagarirwa kwitabira uwo muhango, maze akaba umuhamya yuko yemera Kristo nk’Umukiza we. Muri iyi mihango, Kristo ubwe yishyiriyeho, niho ahurira n’abantu be, maze bagakomezwa no kuba hafi ye. Byashoboka ko Ifunguro Ryera ritegurwa n’abafite imitima ndetse n’ibiganza bidatunganye, ariko Kristo aba ahari ngo asangire n’abana be. Abo bose baza bafite umutima urangamiye Kristo bazahabwa imigisha ikomeye. Kandi abo bose birengagiza iyo mihango ibazanira gusabana n’Imana bazagira igihombo gikomeye. Ndetse barabwirwa ngo, « Muraboneye, ariko si mwese ». Umukiza wacu aravuga ati, mu gihe mufite umutima wicuza icyaha, mwibuke ko nabapfiriye. 

 

Ibi ni ibintu tutagomba kwibagirwa. Urukundo rwa Kristo, rufite imbaraga ikomeye, rugomba guhora ruzirikanwa mu ntekerezo zacu. Kristo yashyizeho uwo muhango kugira ngo uhore utwibutsa urukundo Imana yatugaragarije. Ntabwo imitima yacu ishobora kunga ubumwe n’Imana keretse binyuze muri Kristo.

 

Iyo twakiriye umugati hamwe n’igikombe bishushanya umubiri wa Kristo washenjaguwe n’amaraso yamenetse, mu ntekerezo zacu twifatanya na we mu muhango w’Ifunguro Ryera wabereye mu cyumba cyo hejuru. Dusa n’abagenda muri wa murima aho Uwikoreye ibyaha by’abatuye isi yababarijwe. Dusobanukirwa n’urugamba rwahabaye kugira ngo twiyunge n’Imana. Twumva dusobanukiwe muri twe kubambwa kwa Kristo. (Aya magambo yakuwe mu gitabo cyitwa Uwifuzwa ibihe byose ku cyigisho cya 72 cyitwa ‘KUGIRA NGO MUNYIBUKE’)

Mu itorero rya ASA UR NYARUGENGE natwe twibuka Yesu nk’uwatubambiwe binyuze muri uyu muhango w’Ifunguro ryera uba rimwe mu gihembwe. Ukaba uzaba ku isabato yo kuwa 20/4/2019. Mu mabara y’umutuku, umweru ndetse n’umukara tuzaba twakereye uyu muhango utwibutsa ko Umwami wacu Yesu Kristo ari hafi kugaruka akatujyana aho ari ngo tuzasangire nawe by’iteka ryose.